Mu rwego rwo kuzana udushya mu bijyanye na serivisi zo kwakira abakiliya, Café imwe yo mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukoresha robot mu kwakira no gususurutsa abahagana.
Izi robot zashyizwe muri One Love Café, aho zifasha mu kwakira abantu, kubereka aho bicara ndetse no kubafasha kubona serivisi vuba.
Umuyobozi w’iki gitekerezo, Eng. Misgun, yavuze ko intego nyamukuru atari ugusimbuza abantu akazi ahubwo ari ukuzana agashya mu serivisi zo kwakira abakiliya mu Rwanda.
“Impamvu twahisemo gukoresha robot ni ukuzana udushya muri serivisi zo kwakira abantu muri Kigali. Uyu mujyi uri mu isurwa cyane muri Afurika, bityo natwe twashakaga kongeraho udushya,” yavuze.
Yasobanuye ko izi robot zifatwa nk’abakozi bafasha mu kwakira abantu ariko zidakuraho uruhare rw’abantu bakora mu bijyanye na serivisi.
Nubwo izi robot zifasha mu kongera ubunararibonye bw’abakiliya, igiciro cyazo kiri hejuru cyane ku buryo atari buri wese wazigondera.
Nk’uko Eng. Misgun yabivuze, ku isoko mpuzamahanga robot zimwe zishobora kugura miliyoni 2 Frw, izindi zikagera kuri miliyoni 30 cyangwa miliyoni 40 Frw.
Ariko ku zo bakoresha muri One Love Café, igiciro cyazo kiragera hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 50 Frw, bitewe n’ibyifashishwa mu kuzigura birimo amafaranga y’urugendo, imisoro n’ibindi.
Yongeyeho ko mu gihe abantu bazishimira serivisi zitanga, bashobora kongera izindi robot nyinshi mu bihe biri imbere.
Uruhare rwa serivisi mu bukungu bw’u Rwanda
Kuzana udushya muri serivisi ni kimwe mu bifasha kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025, umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 5.525 Frw, ugaragaza izamuka rya 11.8% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Urwego rwa serivisi ni rwo rufite uruhare runini muri iri zamuka kuko rugira 57% by’umusaruro w’igihugu, mu gihe ubuhinzi bufite 15% naho inganda zikagira 22%.
Ibi bigaragaza ko udushya nk’ikorwa rya robot mu kwakira abakiliya dushobora kugira uruhare mu guteza imbere serivisi no kongera ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali.
![]() |
| Iyi robot yifashishwa mugutegura ibisasu |


