U Rwanda rwahawe kongera kwakira Inama Mpuzamahanga ya AfSBT: Intambwe ikomeye mu buvuzi bw’ifashisha Amaraso muri Afurika

 

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rutari gusa igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga n’imiyoborere, ahubwo runafite ijambo rikomeye mu rwego rw’ubuzima ku mugabane wa Afurika. Ibi byongeye kugaragazwa n’icyemezo cyafashwe cyo kurwemerera kongera kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe Nyafurika ryo Gutanga Amaraso (AfSBT) mu mwaka wa 2028.

Ni inama ikomeye ihuza inzobere mu buvuzi bwifashisha amaraso (Blood Transfusion Medicine), abayobozi b’inzego z’ubuzima n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku Isi, bakaganira ku buryo bwo guteza imbere ubuziranenge bw’amaraso n’imikoreshereze yayo mu kurokora ubuzima.

Kongera kwakira iyi nama si impanuka, ahubwo ni umusaruro w’imyaka myinshi u Rwanda rumaze rushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rufite ireme. Uruhare rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, binyuze mu Ishami ryo Gutanga Amaraso, rwabaye ingenzi mu guteza imbere serivisi zinoze zigera ku barwayi mu gihugu hose.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kugeza amaraso ku barwayi, aho rukoresha indege zitagira abapilote zizwi nka drones mu kuyageza ku bitaro biri mu bice by’icyaro. Ibi byafashije kugabanya impfu zaterwaga no kubura amaraso byihuse, cyane cyane mu gihe cy’impanuka cyangwa abagore babyara.

Uretse ibyo, imibare igaragaza ko abarwayi barenga ibihumbi 120 bahabwa amaraso buri mwaka, ku kigero kiri hejuru ya 99%, ibintu bidakunze kuboneka mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere.

AfSBT 2028: Amahirwe yo gusangiza Isi ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

Inama ya AfSBT izabera mu Rwanda mu 2028 izaba ari urubuga rwagutse rwo gusangiza amahanga intambwe igihugu kimaze gutera. Ni n’umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abandi banyamwuga, kwigira ku byagezweho n’ibindi bihugu no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu buvuzi bw’amaraso.

Iyi nama iteganyijwe kuzitabirwa n’abantu barenga 1000, izafasha u Rwanda kurushaho kumenyekana nk’igihugu gifite ubunararibonye mu buvuzi bugezweho, by’umwihariko mu bijyanye no gutunganya no gukwirakwiza amaraso.

Byongeye kandi, izafasha mu kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, kuko ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bizabona uburyo u Rwanda rukora, bikarushaho kurwiyegereza mu mishinga y’iterambere.

Intwari Club 25”: Urufunguzo rw’amaraso ahagije kandi yujuje ubuziranenge

Kimwe mu byatumye u Rwanda rugera kuri uru rwego ni gahunda yihariye ya “Intwari Club 25”, igamije gushishikariza urubyiruko gutanga amaraso kenshi kandi ku bushake. Iyi gahunda yafashije cyane mu kubona amaraso ahagije, yizewe kandi yujuje ubuziranenge.

Iyi gahunda ishingiye ku gitekerezo cy’uko urubyiruko rufite ubuzima bwiza rushobora gutanga amaraso inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka runaka, bigatuma igihugu kidahura n’ikibazo cyo kubura amaraso igihe cyose akenewe.

Isomo Afurika yakwigira ku Rwanda

Iyo urebye uburyo u Rwanda rwubatse neza uru rwego, bigaragara ko ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika. Mu gihe henshi ku mugabane hakiri ibibazo byo kubura amaraso ahagije cyangwa kudafite uburyo buhamye bwo kuyageza ku barwayi, u Rwanda rwo rwerekanye ko bishoboka.

Ibi bigaragaza ko iterambere ry’ubuvuzi ridashingira gusa ku bushobozi bw’amafaranga, ahubwo rishingira no ku miyoborere myiza, ubufatanye n’ishoramari mu ikoranabuhanga.

Kwakira AfSBT ku nshuro ya kabiri bizafasha u Rwanda gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi no guteza imbere ubuvuzi bw’amaraso. Ni intambwe izarufasha gukomeza kuba igicumbi cy’udushya mu rwego rw’ubuzima, haba muri Afurika no ku Isi yose.

Mu gihe Isi igenda ihura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, birimo ibyorezo n’impanuka ziyongera, serivisi z’amaraso zizewe kandi zihagije zizakomeza kuba ingenzi mu kurokora ubuzima.

U Rwanda rero ruri mu nzira nziza yo kuba kimwe mu bihugu biyoboye muri uru rwego, kandi kwakira iyi nama ni ikimenyetso simusiga cy’icyizere amahanga arugirira.

Ni inama ikomeye ihuza inzobere mu buvuzi bwifashisha amaraso (Blood Transfusion Medicine)


Post a Comment

Previous Post Next Post