“Nta muyobozi w’Isi uzacungura Afurika”: Ubutumwa bwa Perizida Kagame bwerekana Afurika ishaka kwiyubaka aho gutegereza inkunga

Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ibibazo birimo ubushomeri, imyenda, intambara, ihindagurika ry’ikirere n’ihangana rikomeye ry’ibihugu bikomeye ku mutungo wayo, Perezida Paul Kagame yongeye gutanga ubutumwa bukomeye ku hazaza h’uyu mugabane: ko nta gihugu cyangwa umuyobozi wo hanze uzawukemurira ibibazo.

Ni ubutumwa yavuze ku wa 12 Gicurasi 2026 i Nairobi muri Kenya, mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika, yagarukaga ku bufatanye mu nganda zitangiza ibidukikije, ingufu zigezweho n’iterambere ry’ubukungu.

Ariko amagambo ya Perezida Kagame arenze kure ibiganiro by’iyo nama gusa. Ni ubutumwa bushobora gusobanurwa nk’impuruza nshya ku Banyafurika bakomeje gutegereza ibisubizo biturutse hanze aho kubyubakira imbere muri bo.

Ati “Nta muyobozi wo ku Isi, uko igihugu cyaba ari igihangange kose, uzacungura umugabane wacu.”

Aya magambo aje mu gihe Afurika imaze imyaka myinshi iri mu mubano ugoye n’ibihugu bikomeye by’i Burayi, Amerika, u Bushinwa ndetse n’ibindi bihugu bikomeje gushaka inyungu kuri uyu mugabane ufite umutungo kamere mwinshi n’isoko rinini rikura ku muvuduko wo hejuru.

Mu by’ukuri, ikibazo Perezida Kagame agarukaho si inkunga gusa cyangwa ubufatanye mpuzamahanga. Ni ikibazo cy’imyumvire Afurika ubwayo ikwiye kugira ku hazaza hayo.

Mu myaka myinshi ishize, Afurika yakunze kugaragara nk’umugabane utegereza ibisubizo biturutse hanze; yaba amafaranga y’inkunga, imishinga y’abaterankunga cyangwa ibitekerezo biva mu bihugu bikize. Ariko uko isi ihinduka ni ko bigenda bigaragara ko ibihugu byinshi bikomeye bishyira imbere inyungu zabyo mbere ya byose.

Ni nayo mpamvu amagambo ya Kagame ashobora gusobanurwa nk’ubutumwa bwo kubwira Afurika ko igihe cyo “gutegereza umukiza” kiri kurangira.

Iyo usesenguye ibiganiro byabereye i Nairobi, usanga hari ikintu gikomeye kiri guhinduka mu mubano wa Afurika n’u Bufaransa.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cye kitakibona Afurika nk’“akarima kacyo”, amagambo agaragaza ko Paris iri kugerageza guhindura isura y’umubano wayo n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Iyi mvugo ifite uburemere budasanzwe kuko imyaka myinshi u Bufaransa bwakunze kunengwa uburyo bwabwo bwo gukomeza kugira ijambo rikomeye mu bya politiki, ubukungu n’umutekano mu bihugu byinshi bya Afurika bikoresha Igifaransa.

Ariko nubwo Macron agaragaza ubushake bwo guhindura uwo mubano, hari abasesenguzi bavuga ko Afurika itakigendera gusa ku masezerano cyangwa amagambo meza ava mu bihugu bikomeye.

Afurika y’uyu munsi iri gushaka ibintu bifatika: ishoramari rifite inyungu ku mpande zombi, ikoranabuhanga, inganda, amahirwe ku rubyiruko no kongera agaciro ku mutungo wayo aho gukomeza kohereza ibintu bitarongerwa agaciro.

Ni nayo mpamvu Kagame yavuze ko hari byinshi Afurika yasezeranyijwe ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Iri sesengura rifitanye isano n’ibibazo byinshi umugabane umaze igihe uvuga, harimo amasezerano mpuzamahanga adashyirwa mu bikorwa, amafaranga y’iterambere atinda kugera aho yagenewe cyangwa gahunda ziganisha cyane ku nyungu z’abafatanyabikorwa aho kuba ku byifuzo nyabyo bya Afurika.

Hari ikindi kintu amagambo ya Kagame agaragaza: ko Afurika ishobora kuba iri kwinjira mu gihe gishya cy’ubwigenge bwa politiki n’ubukungu.

Mu myaka yashize, abayobozi benshi ba Afurika batangiye kuvuga cyane ku kwigira, gukorera hamwe hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere muri Afurika binyuze muri gahunda nka AfCFTA.

Ni icyerekezo kigamije kugabanya uburyo Afurika ikomeza kuba isoko ry’ibicuruzwa biva hanze gusa, ahubwo na yo ikaba umugabane ukora, ukohereza ndetse ugahangana ku rwego mpuzamahanga.

Iyo Perezida Kagame avuga ko “binyuze mu bufatanye twarenga inzitizi zose”, ntabwo aba avuga ubufatanye bwa Afurika n’amahanga gusa. Aba anavuga ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo, ibintu bikomeje kuba intege nke ku mugabane ufite amasoko atarahuza neza, imihanda mike ihuza ibihugu ndetse n’amakimbirane akigaragara mu bice bitandukanye.

Hari ababona kandi ko iri jambo rya Kagame rifite ubutumwa bwa dipolomasi bugamije kwibutsa ibihugu bikomeye ko Afurika itagikeneye gufatwa nk’aho ari umunyantege nke utegereza ubufasha gusa, ahubwo nk’umufatanyabikorwa ushaka icyubahiro n’inyungu zingana.

Mu rwego rw’ubukungu, iri jambo rije mu gihe ibihugu byinshi bikomeye birimo u Bushinwa, Amerika, u Burusiya, Turkiya n’ibihugu by’u Burayi bikomeje guhatanira isoko rya Afurika.

Kwamamaza ishoramari rya miliyari 27$ Macron yasezeranyije Afurika bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ibihugu bikomeye bitangiye kubona ko Afurika atari umugabane wo gufashwa gusa, ahubwo ari isoko ry’ejo hazaza.

Ariko nk’uko Kagame yabigaragaje, amafaranga cyangwa amasezerano byonyine ntibizahindura Afurika niba Abanyafurika ubwabo batabigizemo uruhare rukomeye.

Mu mboni za benshi, ubutumwa bwa Perezida Kagame bushobora gusigara nk’imwe mu mvugo zikomeye zigaragaza Afurika iri gushaka kuva ku mateka yo guterwa inkunga ikajya ku rwego rwo kwiyubakira ejo hazaza hwayo.

Post a Comment

Previous Post Next Post