U Rwanda rwatangiye kugerageza ikoranabuhanga rifasha abagenzi kumenya aho bisi igeze, imyanya isigaye n’igihe izagerera

 

Ai yakoze ifoto igaragaza ikoranabuhanga rishya rizafasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze, igihe zizabageraho ndetse n’imyanya isigaye
Ai yakoze ifoto igaragaza ikoranabuhanga rishya rizafasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze, igihe zizabageraho ndetse n’imyanya isigaye

Mu gihe ubwikorezi bwo mu mujyi bugenda buhinduka bujya ku rwego rwo hejuru, u Kigali watangiye kugerageza ikoranabuhanga rishya rizafasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze, igihe zizabageraho ndetse n’imyanya isigaye, ibintu byitezweho gukemura ibibazo byari bimaze igihe bigaragara.

Iri koranabuhanga riri kugeragezwa n’ikigo cya Ecofleet Solutions, aho Umuyobozi Mukuru wacyo, Rukera Aubin, yatangaje ko rigiye guhindura uko abantu bakoresha ubwikorezi rusange, cyane cyane mu kugabanya igihe bamara bategereje bisi.

Nk’uko byagarutsweho, iri koranabuhanga rizafasha umugenzi kumenya aho bisi iri mu gihe nyacyo (real-time), igihe ishobora kumugeraho ndetse n’umubare w’imyanya isigaye, bityo akihitiramo niba ayitegereza cyangwa ategereza indi.

Ibi bizashoboka hifashishijwe porogaramu (application) ndetse n’ibyapa by’ikoranabuhanga byamaze gushyirwa ku mihanda imwe n’imwe, byerekana amakuru ajyanye n’ingendo za bisi.

Mu mihanda imwe nka Rwandex–Sonatubes na Kacyiru, hamaze gushyirwa ibyapa byerekana igihe bisi iri buhagerere ndetse n’abagenzi bayirimo, bikaba ari intangiriro y’iri koranabuhanga rizakwirakwizwa henshi.

Gukoresha AI mu kubara abagenzi

Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko iri koranabuhanga rizifashisha Artificial Intelligence mu kubara abagenzi bari muri bisi, rikamenyesha abari ku byapa cyangwa mu ngo zabo uko imyanya ihagaze.

Ibi bizafasha cyane abantu bafite ibyifuzo byihariye nko kutagenda bahagaze cyangwa abafite ubumuga, kuko bazajya babanza kumenya uko bisi imeze mbere yo kuyitega.

Abasesenguzi bagaragaza ko iri koranabuhanga ari intambwe ikomeye mu kunoza ubwikorezi rusange no kugabanya ibibazo by’umuvundo w’ibinyabiziga.

Karuranga Egide yagaragaje ko gutinda mu muhanda bifite igihombo gikomeye ku bukungu, aho umuntu ashobora gutakaza iminsi igera kuri 40 ku mwaka kubera umuvundo.

Ibi bisobanuye ko kunoza ubwikorezi rusange bifite inyungu zirenze gutwara abantu gusa, ahubwo bifasha n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Mu bihe by’intambara mu Burasirazuba bwo hagati bigira ingaruka ku biciro bya peteroli, u Rwanda uri gushishikariza abaturage gukoresha bisi aho gukoresha imodoka zabo bwite.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagaragaje ko kugenda na bisi bidafasha umuntu ku giti cye gusa, ahubwo bifasha igihugu mu kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubwikorezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho imihanda yihariye ya bisi, ibyapa by’ikoranabuhanga ndetse n’izi application biri gushyirwaho bizafasha mu kugera ku rwego rw’imijyi igezweho.

Nubwo iri koranabuhanga rikiri mu igerageza, iyo rimaze gushyirwa mu bikorwa ku rwego rwagutse, rizahindura cyane uko Abanyakigali bagenda, rikuraho gutegereza mu gihirahiro no gutuma ingendo ziba zoroshye kandi zihuse.

Mu mihanda imwe nka Rwandex–Sonatubes na Kacyiru, hamaze gushyirwa ibyapa byerekana igihe bisi iri
Mu mihanda imwe nka Rwandex–Sonatubes na Kacyiru, hamaze gushyirwa ibyapa byerekana igihe bisi iri buhagerere ndetse n’abagenzi bayirimo


Post a Comment

Previous Post Next Post