Mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko abagenda n’amaguru ari benshi kurusha abakoresha ibindi byombo, impinduka nshya mu bwikorezi rusange i Kigali ziri gutanga icyizere ko iyi mibare ishobora guhinduka mu gihe cya vuba.
Mu Mujyi wa Kigali, abagera kuri 60,9% bajya ku kazi n’amaguru, 25,8% bakoresha bisi na moto, mu gihe 13,3% ari bo bifashisha imodoka zabo bwite. Ibi byari ishusho igaragaza imbogamizi zari zikigaragara mu bwikorezi rusange, zirimo gutinda kwa bisi, kuzura cyane ndetse no kutagera hose.
Ariko ubu, ibintu biri guhinduka.
Urugendo ruvuye kuri ‘Twegerane’ rugana kuri bisi zigezweho
Abatuye Kigali baribuka neza igihe cya za Toyota Hiace zizwi nka “Twegerane”, zasimbuwe na Coaster, none ubu hagamijwe kwimukira kuri bisi nini, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi kandi mu buryo bunoze.
Iyi mpinduka iri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cya Ecofleet Solutions, gifite inshingano zo gukurikirana imikorere ya bisi no kunoza serivisi zihabwa abagenzi.
Mu mavugurura mashya amaze gushyirwa mu bikorwa harimo:
- Gushyiraho imihanda yihariye ya bisi (bus lanes)
- Kugabanya igihe cyo gutegereza (bisi zigahaguruka zitategereje kuzura)
- Kongera umubare wa bisi nini
- Gushyiraho ikoranabuhanga rifasha kumenya aho bisi igeze n’imyanya isigaye
Iri koranabuhanga rizafasha abagenzi kumenya igihe bisi iri bugerere ku cyapa ndetse n’uko imeze imbere, rikaba riri kugeragezwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa ku rwego rwagutse.
Abagenzi benshi bavuga ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka. Aho umuntu yashoboraga gutinda amasaha ategereje bisi, ubu iminota 10 kugeza kuri 15 irahagije kugira ngo ihaguruke.
Hari n’abari batunzwe no gukoresha moto batangiye kuzireka bagana kuri bisi, bitewe n’umutekano n’ihuta byongerewe.
Abashoferi na bo bavuga ko kubona umuhanda wihariye byagabanyije umuvundo, bituma ingendo zoroha kandi zikihuta.
Iyi gahunda ntabwo ireba gusa koroshya ingendo, ahubwo ifite n’uruhare rukomeye mu bukungu n’ibidukikije:
- Kugabanya ikoreshwa rya esansi na mazutu
- Kugabanya umuvundo w’imodoka
- Kugabanya impanuka zituruka kuri moto
- Kuzamura umusaruro w’abakozi batakaza amasaha mu muhanda
By’umwihariko, iyi gahunda yihutishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, ryatewe n’intambara zo mu Burasirazuba bwo hagati.
Nubwo moto zigifite uruhare runini mu gutwara abagenzi no guha akazi urubyiruko, icyerekezo cy’igihe kirekire ni uko bisi zizaba ari zo zingendo z’ingenzi mu mujyi.
Ibi bisaba gukomeza kunoza serivisi, kongera imihanda yihariye ya bisi no kugeza ikoranabuhanga ku bagenzi bose.
Ibyo u Rwanda ruri gukora si ibintu bishya ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ni inzira imijyi myinshi yateye imbere yanyuzemo. Gushyira imbere ubwikorezi rusange ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Niba iyi gahunda ikomeje gushyirwa mu bikorwa neza, mu myaka mike iri imbere, Kigali ishobora kuba umwe mu mijyi ya Afurika ifite ubwikorezi rusange bugezweho, bwihuta kandi bwizewe.
![]() |
| Ubwikorezi bushya i Kigali: bisi zifite gahunda y’amasaha n’ikoranabuhanga rifasha abagenzi ku byapa |

