![]() |
| photo: pixabay image |
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubwigunge bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, ku rwego rungana no kunywa itabi cyangwa kugira umubyibuho ukabije.
Raporo yakozwe na Komisiyo ya Jo Cox mu Bwongereza yerekanye ko abantu miliyoni icyenda bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima bitewe no kwigunga.
Mu 2025, Isi yose yatewe impungenge n’ijambo rikomeye ryaturutse ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO). Ubushakashatsi bwihariye bwagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu ku isi ahura n’ubwigunge bukabije, nubwo yaba ari mu bantu benshi cyangwa aseka. Ni ukuvuga ko muri buri bantu batandatu uhuye nabo, umwe aba yifunze mu mutima we.
Ibi ntibyari ibyo kwirengagiza. Raporo ya WHO yagaragaje ko buri saha ishize, abantu 100 bapfa bitewe n’ingaruka z’ubwigunge. Ku mwaka, iyo mibare irarenga 871,000, irenze abagera ku ndwara nyinshi zizwi. Abashakashatsi basobanura ko ubwigunge atari ukubura abantu gusa, ahubwo ari ukubura ubusabane nyabwo. Ushobora kuba uri mu birori byuzuye abantu, kuri bus, mu ishuri cyangwa mu muryango, ariko ukumva uri wenyine. Iyo ni yo ntandaro nyakuri y’ikibazo.
Ingaruka ku buzima: ntizireba gusa abakuru
Ubwigunge butera indwara z’umutima, depression, stroke, na diyabete. Ntibureba abantu bakuze gusa; urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 29 ni rwo rufite ibyago byinshi. Hafi 1 muri 5 muri bo avuga ko abaho yumva ari wenyine buri munsi. Mbere, ubwigunge bwagereranywaga n’ingaruka zo kunywa itabi cyangwa kugira umubyibuho ukabije. Mu Bwongereza, Komisiyo ya Jo Cox yagaragaje ko abantu miliyoni icyenda bahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuzima biterwa no kwigunga.
Ibi byose birerekana ko ikibazo cy’ubwigunge atari icyoroheje, kandi ko gisaba ingamba zifatika mu rwego rwo kurwanya ingaruka zacyo ku mubiri no ku mutima.
Igisubizo: Kwegerana
Abahanga muri WHO bavuga ko umuti ari umwe: kwegerana. Kuganira by’ukuri, kumva mugenzi wawe, no kubaka imibanire myiza itari iya “like” gusa kuri telefoni. Imibanire y’ukuri niyo soko y’ubuzima bwiza n’uburame.
Nubwo ikoranabuhanga ryarushijeho kuduhuza, ryatumye twigunga kurushaho. Ariko icyizere kiracyariho: buri muntu wese afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’undi - akamwegera, akamuganiriza, akamwereka ko atari wenyine. Ijwi ryawe, urugwiro rwawe, n’umwanya uha undi bishobora kuba umuti ukomeye.
Isomo ry’ingenzi
Niba wumva uri wenyine, si wowe wenyine ubyibaho. Kandi niba uzi umuntu wigunze, kuba hafi ye, kumva ibitekerezo bye, no kumwereka ko atari wenyine bishobora guhindura byinshi ku buzima bwe. Ubwigunge ni umwanzi utaboneka, ariko watsindwa n’umuntu wiyemeje kwegera mugenzi we.
